spot_img

Abayobozi bo mu nzego z’uturere turimo Muhanga, Rulindo na Huye banditse basezera ku mirimo yabo nyuma y’uko abaturage babashinje kurya amafaranga y’ingurane z’ubutaka yaragenewe abaturage.

Nk’uko dubikesha ikinyamakuru UMUSEKE cyanditse ko abayobozi bivugwa ko bandikiye inzego z’ubuyobozi basezera ku nshingano bari bafite barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga BIZUMUREMYI Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo KANYANGIRA Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye MUHANGUZI Godfrey n’abandi bayobozi bane (4).

Amakuru akomeza avuga ko mu bandi bayobozi banditse basezera ku mirimo yabo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari mu Karere ka Rulindo, MUGISHA Delice; Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo (One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, BAVUGIRIJE Juvénal, na Niyonsenga,  Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru kandi avuga ko aba bose bahoze ari abakozi mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru gusa baza kwimurwa ‘mutation’ maze boherezwa mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi nyamara ngo ibi byakozwe mu buryo budafututse. Bikavugwa ko byaba byarakozwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku mafaranga y’ingurane z’ubutaka bashinjwa kunyereza no gusangira.

N’ubwo uwatanze ayo makuru atifuje ko amazina ye atangazwa gusa yagize ati;”Bose bahuriye kuri dosiye imwe, kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.

Bikavugwa ko abagombye guhabwa amafaranga y’ingurane z’ubutaka bwabo batayahawe, ngo ubwo bazaga kwishyuza ku karere, bababwiraga ko bayahawe. Ibi ariko nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rugira icyo ruvuga kuri ayo makuru.

Abayobozi muri Njyanama z’Akarere ka Muhanga na Rulindo bavuga ko nta baruwa bari babona z’abayobozi basezeye.

Aba bose ariko ariko kandi bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y’ingurane z’ubutaka gusa baza kurekurwa by’agateganyo.

Check out other tags:

Most Popular Articles