Abapolisi babiri bajyanywe mu bitaro bameze nabi nyuma yo gukubitwa n’abaturage bo mu gace bakoreragamo.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo aba bapolisi babiri bakomerekejwe bikabije nyuma y’uko agatsiko kari karakaye kabasanze ku muhanda wa Highglen i Harare muri Zimbabwe kakabakubita bikomeye.
Ikirego kivuga ko abapolisi bakubiswe bashinjwa guteza urupfu rw’uwitwa Trymore Chinyamakobvu w’imyaka 54, nyuma yo guhangana n’umushoferi wari utwaye imodoka itwara abagenzi igata umuhanda ikagonga nyakwigendera wagendaga n’amaguru.
Ikinyamakuru cyaho ZimLive cyanditse ku rubuga rwacyo rwa Twitter ngo:
Uyu munsi abapolisi 2 bamerewe nabi mu bitaro nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’umuhanda wa Highglen i Harare uyu munsi.Bashinjwa kuba barateje urupfu rw’umunyamaguru Trymore Chinyamakobvu, ufite imyaka 54. Iyi mpanuka yaje nyuma y’uko abo bapolisi barwanaga n’umushoferi ubwo imodoka yarimo igenda.
Polisi ntiyahise isohora itangazo ku byabaye.