Abasore n’inkumi babashije gusoza imyitozo bahabwaga i Nasho bahawe ikaze na Gen. Mubarakh Muganga mu gisirikare.

1338
Gen Mubarakh Muganga mu umuhango wo kwakira abasirikare bashya

Byari kuri icyi cyumweru tariki  22 Nzeri 2024, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu muri iki kigo.

Ibi byabereye mu karere ka Kirehe muri icyi kigo cya Nasho gitangirwamo ubumenyi buherekejwe n’indangagaciro ku muntu wese wiyemeje gukorera igihugu kandi uzi neza ko yabasha no kukirinda

Ni ibirori byitabiriwe na Gen. Mubarakh Muganga akaba ari nawe mushyitsi mukuru muri ibi birori ndatse nabandi ba Generari na abofisiye batandukanye ndetse nizindi nzego zitandukanye zo muri RDF muri uyu muhango.

Muri uyu muhango kandi abasoje iyi myitozo, bagaragaje ubuhanga bahungukiye, harimo gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo itandukanye njyarugamba ndetse n’amayeri atandunye akoreshwa ku rugamba ndetse bashimangira ko biteguye neza gukorera Igihugu.

Ibi byagarutsweho na Gen. MUbarakh ubwo yabagezagaho ijambo avuga ko abashimira cyane kandi kubwo umurava no kudacika intege bagaragaje muri iki kihe cyose kingana na amezi atandatu(6).

Mu ikigo cya Nasho ahasorejwe imyitozo

Yabahaye ikaze mu Ngabo z’u Rwanda ndetse abasaba kurushaho gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’Abaturage. Kandi Yashimangiye kandi akamaro ko kubahiriza indangagaciro z’ibanze za RDF, cyane cyane imyitwarire iboneye kuko ariyo izabafasha gukorana neza na bagenzi babo basanze.

Muri uwo muhango hanashimiwe ingeri zitandukanye bijyanye nuko bitwaye muri ayi myitozo aho uwitwa  Pte Bizumuremyi Elissa ari we wahawe igihembo cy’uwahize abandi akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce.