Abakekwaho kuba mu byihebe by’abajihadiste bishe abantu bagera kuri 34 mu bitero bagabye mu majyaruguru ya Burkina Faso mu mpera z’iki cyumweru dusoje .
Abakekwaho kuba mu byihebe by’abajihadiste bishe abantu bagera kuri 34 mu bitero bagabye mu majyaruguru ya Burkina Faso mu mpera z’iki cyumweru dusoje .
Guverineri w’intara ya Kossi, Babo Pierre Bassinga, kuri uyu wambere yatangaje ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu , hishwe abantu 22, barimo n’abana, mw’ijoro ryo ku kucyumweru.
Ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda na ISIS, bumaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi hamwe n’abarenga miriyoni 1.9 bataye ingo zabo.
Ibice birenga 40 kw’ijana by’igihugu bigenzurwa n’iyo mitwe.