spot_img

Nyuma y’uko guverinoma y’u Burundi iyobowe na Perezida NDAYISHIMIYE Evariste ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, bamwe batangiye kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo.

Nyuma y’ifungwa ry’imipaka, ubu imirimo myinshi yarahagaze, iyindi ikorwa mu buryo bugoye cyane, ndetse n’ingendo zo muri ibi bihugu byombi ubu ziragoye.

Tugarutse nko ku ngendo, mbere y’uko imipaka ifungwa urugendo rwo kuva mu Rwanda ugera mu Burundi cyangwa kuva mu Burundi ujya mu Rwanda yari amafaranga ari hagati y’23,000 RWF – 25,000 RWF angana na 75,000 FB – 80,000 FB byaterwaga na sosiyete waguzemo itike.

Nyuma y’uko imipaka ifunzwe, ubu kuva mu Burundi ujya mu Rwanda cyangwa kuva mu Rwanda ujya mu Burundi byabaye urugendo rurerure kuko bisaba guca muri Tanzania, ibi bigatuma amafaranga y’urugendo yikuba kabiri ugereranyije na mbere y’ifungwa ry’imipaka.

Kuri ubu itike ya Rwanda – Burundi cyangwa Burundi – Rwanda ihagaze agera ku 50,000 RWF angana na 175,000 FB, aya ni amafaranga menshi ku buryo hari benshi batakibasha kuyigondera nyamara bari bakeneye gukora uru rugendo.

Ikindi kandi ngo mu Burundi ibigo byatwaraga ba mukerarugendo ntabwo bigikora, udashoboye kwitwara ku giti ke ubwo habe n’ubukerarugendo. Abari abakozi b’ibyo bigo  ubu barataka ubukene bitewe n’ihagarikwa ry’akazi kabo mu buryo butunguranye.

Abarundi benshi byumwihariko abakora ubucuruzi n’abaturiye imipaka barasaba Perezida NDAYISHIMIYE Evariste ko yakwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gufunga imipaka kuko biri kubagiraho ingaruka zikomeye.

Check out other tags:

Most Popular Articles