Abarenga 300 nibo bamaze kugaragazwa ko bashobora kuba barahuye n’abarwaye Marburg

1177
Ni mu ikiganiro na abanyamakuru kuri icyi cyumweru kuwa 29 nzeri 2024 nibwo minisitire w’ubuzima Dr  Sabin Nsanzimana yatangaje ko abenshi mu bahuye nabari bamaze kwandura iyi Virusi bangana kandi bashobora no kurengaho kumubare ugera kuri 300 kuko gushakisha ababa barahuye nabo bigikomeje.
Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko  “Dufite abahuye n’abarwayi benshi, hafi 300 bashobora kwiyongera, mushobora kuba mwarahuye mukaramukanya cyangwa mubana mu nzu, ntabwo turarangiza kumenya aho ubwo burwayi bwaturutse, icyihutirwa ni ukumenya aho ubwo burwayi bugeze tukabuhagarika.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abahuye n’abarwayi barimo gukurikiranwa, bagapimwa inshuro zirenze imwe, hakaba n’abo bavana aho bari bakabajyana ahandi ku mpamvu zo gushaka ibimenyetso vuba, kuko ngo iyi ndwara yigaragaza mu gihe kibarirwa hagati y’iminsi 2-21 nyuma yo gukora ku matembabuzi y’uyirwaye.

 

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hataragera igihe cyo gufata ingamba zidasanzwe, agasaba abantu kudakuka umutima kandi bagakomeza imirimo nk’ibisanzwe, kandi ngo barimo kwihuta cyane kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwira ryayo.

Dr Nsanzimana avuga ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yarayirwaye.

Akaba yasoje agira ati
Turasaba abantu: – Gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe kuko nta ngamba ziyihagarika zigeze zifatwa – Kudakuka umutima kuko dukurikirana mu mizi aho icyorezo cyagaragaye hose.