Abapolisi 154 muri Polisi y’u Rwanda, barimo umwe ufite ipeti rya CP (Commissioner of Police), na batandatu bafite irya ACP (Assistant Commisioner of Police) barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, bashyizwe mu kiruhuko cy’izazabukuru.
Binyujijwe kurubuga rwa Polisi y’igihugu rwa X ruzwi nka twitter kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2024 nibyo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bashyizeho iri tangazo bamenyesha abanyamakuru ndetse naba bahawe iki kiruhuko cy’izabukuru.
Muri abo harimo ACP Celestin Twahirwa wamaze imyaka ibiri ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira 2016, yasimbuwe na ACP Theos Badege wari usubiye kuri izi nshingano kandi hari nabafite ipeti cya ACP bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo kandi Elias Mwesigye, Eugene Mushaija, Tom Murangira, David Rukika na Michel Bayingana.
Gusa uretse kuba hari abahawe icyo kiruhuko uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibintu, rutangaza ko hanasezerewe abandi Bapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi, ndetse n’undi umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
Soma itangazo rikurikira:
Kanda hano urebe iri tangazo kurukuta rwa X rwa Polisi y’igihugu