Abantu batanu 5 bamaze gukira icyorezo cya Marburg bwa mbere ndetse hakaba hasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho na RDB.

1261

Ku wa 4 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 yashize, abantu 5 bakize icyorezo cya Marburg, baba aba mbere bakize kuva cyagera mu Rwanda.

Ku wa kane nibwo kandi Umuntu umwe ni we wanduye Marburg nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima. Kugeza ubu, abantu bamaze gupimwa iki cyorezo ni 1009, aho abanduye ari 37, mu gihe abo kimaze guhitana ari 10.

Icyi cyorezo cy’indwara ya Marburg ni indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu Mujyi

wa Marburg mu gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.

Umuntu wa mbere yagaragaweho virusi ya Marburg mu Rwanda ku itariki 27 Nzeri 2024.

Iyi Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze. Umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso ntabwo aba afite ibyago byinshi byo kwanduza.

Iyi ndwara ikaba ifite ibimenyetso aribyo ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Marburg aho ibigo by’ubucuruzi bigomba gukomeza gukora nk’uko bisanzwe ariko bigakurikiza amabwiriza arimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha umuti wica udukoko ku miryango. RDB yatangaje ko ibikorwa bihuza abantu bizakomeza ariko ahantu habera inama hazashyirwaho ingamba z’isuku no gupima umuriro, gutanga aho gukarabira intoki, no kugabanya ibikorwa bisaba kwegerana cyane hagati y’abitabiriye.

Image