Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi igomba gutangira kwitegura imikino 2 ya gishuti abakinnyi 8 basanzwe bakinira ikipe ya Rayon Sports bahamagawe.
Amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo kapiteni w’iyi kipe MUHIRE Kevin, NSABIMANA Aimable, MITIMA Isaac, IRAGUHA Hadji, BUGINGO Hakim, KANAMUGIRE Roger, RUDASINGWA Prince na TUYISENGE Arsene.
Aba bakinnyi 8 ba Rayon Sports bakaba baje basanga abarimo HAKIZIMANA Muhadjili wa Police FC, AKAYEZU Jean Bosco na HAKIZIMANA Adolphe ba AS Kigali, NIYONZIMA Olivier (Sefu) wa Kiyovu Sports na HAKIZIMANA Muhadjili ndetse n’abandi bakinnyi 9 ba APR FC.
Abakinnyi 9 ba APR FC bahamagawe barimo kapiteni w’iyi kipe NIYOMUGABO Claude, OMBOLENGA Fitina, NIYIGENA Clement, ISHIMWE Christian, NSHIMIYIMANA Yunus, KWITONDA Alain (Bacca), NIYIBIZI Ramadhan, MUGISHA Gilbert na RUBONEKA Jean Boso.
Uretse aba bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda hari n’abandi bakinnyi 16 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe barimo MANZI Thierry (Al Ahli Tripoli), NTWALI Fiacre (Ts Galaxy FC), BIZIMANA Djihad (Kryvbas FC), MUTSINZI Ange (Fk Jerv), BYIRINGIRO Lague (Sandviken If), IMANISHIMWE Emmanuel ‘Mangwende’ (Far Rabat) na RAFAEL York (Gefle If).
Barimo kandi NSHUTI Innocent (One Knowville), GITEGO Arthur (AFC Leoprad), SIBOMANA Patrick (Gor Mahia FC), NIYONZIMA Haruna (Al Ta’awon FC) utaruherutse mu ikipe y’igihugu, RUBANGUKA Steve (Al Njoom), WEENSEN Maxim (Royale Union Saint-Gilloise), MUGISHA Bonheur (As Marsa), BIRAMAHIRE Abeddy (Ud Songo) na SAHABO Hakim (Standard Liege).
Aba nibo bakinnyi bagomba kwitegura imikino ibiri ya gishuti Amavubi afite irimo umukino izakinira muri Botswana n’ikipe yigihugu ya Botswana tariki 22 Werurwe ndetse n’umukino azakina na Madagascar mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2024.
Iyi mikino Amavubi akaba azayikina mu cyumweru k’ikiruhuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryageneye amakipe y’ibihugu.
N’ubwo urutonde rw’aba bakinnyi rwamaze gusa nkaho rumenyekana ntabwo umutoza mukuru w’Amavubi, umudage Torsten Frank Spittler arashyira hanze uru rutonde mu buryo bweruye.