Abakinnyi 26 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura CHAN

1045

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Torsten Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 26 b’agateganyo azifashisha mu mikino yo ibiri yo gushaka itike ya CHAN u Rwanda ruzakinamo na Djibouti.

Abakinnyi bahamagawe harimo abazamu bane:

Hakizimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC), Niyongira Patience (Police FC) na Habineza Fils François (Etoile de l’Est).

Ba myugariro bahamagawe ni:

Ombolenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Niyigena Clément (APR FC), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Ishimwe Christian (Police FC), Hirwa Jean (Bugesera FC) na Ndayishimiye Thierry (AS Kigali).

Abakina mu kibuga hagati barimo:

Muhire Kevin (Rayon Sports), Ndayishimiye Didier (AS Kigali), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Ngabonziza Pacifique (Police FC) na Nkundimana Fabio (Marine FC).

Ba rutahizamu bahamagawe ni:

Niyibizi Ramadhan (APR FC), Tuyisenge Arsène (APR FC), Dushimirimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Kabanda Serge (Gasogi United), Mbonyumwami Taiba (Marines FC) na Iyabivuze Osée (AS Kigali).

Amavubi agiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika gihuza amakipe y’ibiguhu y’abakinnyi bakina iwabo mu gihugu, CHAN.

Umukino ubanza Amavubi azakirwa na Djibouti, uzaba tariki 27 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro nk’uko Djibouti yabisabye ndetse ikabyemererwa gusa amafaranga azava kuri uyu mukino akazahabwa Djibouti.

Umukino wo kwishyura, Amavubi azakira Djibouti n’ubundi kuri Sitade Amahoro ku wa 31 Ukwakira 2024.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya mu ijonjora rya nyuma.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bahamagawe