Abakinnyi 10 ba APR FC bahamagawe mu makipe y’ibihugu

827

Abakinnyi 10 ba APR FC bahamagawe mu makipe y’ibihugu agiye gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025.

Mu bakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo abakinnyi umunani bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda barimo Mugisha Gilbert, Byiringiro Jean Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Dushimimana Olivier, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude na Niyibizi Ramadhan.

Abandi bakinnyi ba APR FC bahamagawe ni umuzamu Pavelh Ndzila wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville na Mamadou Sy wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mauritania.

Biteganyijwe ko amakipe azakina imikino ibiri hagati ya tariki 4-10 Nzeri 2024.