spot_img

Ababyeyi babyutse barwana umwana w’uruhinja ahasiga ubuzima.

Mugihugu cya Zambia ababyeyi barwaniye mucyumba aho hafi yaho umwana yararyamye baramugwira ahita ahasiga ubuzima.

Nkuko byatangajwe na Televiziyo ya Diamond Tv yo muri Zambia, urupfu rw’uwo mwana rwabereye ahitwa, i Reuben mu Karere ka Shiwangandu mu Ntara ya Muchinga mu gihugu cya Zambia.

Abo babyeyi buwo nyakwigendera babyutse mu ma saa moya za mu gitondo barwana, nyuma bagwira uwo mwana wari uryamye ku gitanda ahita yiba Imana.

Nyuma yo kubona ko umwana wabo apfuye, bahise babibwira umuturanyi wabo, uwo muturanyi nawe ahita abatanga kuri Polisi itangira kubakurikirana.

Abo babyeyi, biyiciye umwana, umugabo yitwa Shadrick Chanda w’imyaka 50 y’amavuko, naho umugore we akitwa Rebecca Mbikiloni w’imyaka 45 y’amavuko.
Abo babyeyi bombi bahise bava murugo barahunga.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Muchinga, Kaunda Mubanga yatangaje ko kugeza ubu, Polisi irimo gushakisha abo babyeyi.

Umurambo wuwo mwana w’uruhinja wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img