Umushumba wa Kiliziya Gatolika azize icyi Niki giteye urupfu rwe

28

Urupfu rw’umushumba mukuru wa Kiliziya kwisi rusobanuye ubuzima bwurugendo runini Kiliziya yabayemo

  1. Ku myaka 88 y’amavuko y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”  akaba aribwo Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe.

Yatangaje ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.

Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, nyuma y’umunsi umwe ahuye na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.