Perezida w’u Burundi yongeye gushimangira KO igihugu cye cyerekeje amaboko Ku idini.

44

Umukirisito nyakuri my idini ya katorike Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje kugaragara mubikorwa binyuranye n’umuryango we.

Byari Kuri uyu  Gatanu Mutagatifu ni umunsi aho Abakirisitu Gatolika bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu, ubanziriza izuka rye ryizihizwa ku munsi wa Pasika.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye umusaraba ubwo yari kumwe n’umuryango we n’abandi Bakirisitu  ba Gatolika ku wa Gatanu Mutagatifu, bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu.

Kuri uyu wa 18 Mata 2025 Ibiro bikuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yikoreye umusaraba mu rwego rwo guha agaciro no kuzirikana umubabaro Yezu yahuye na wo ubwo yajyaga kubambwa.

Perezida Ndayishimiye yari aherekejwe n’umugore we, Angelina Ndayubaha Ndayishimiye, abana be, n’isinzi ry’abakirisitu baririmbaga indirimbo z’agahinda.