Ikipe ya volleyball y’abagore y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA WVC) yikuye mu makipe yagombaga kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, African Club Championship kubera ibibazo by’imvune.
African Club Championship y’uyu mwaka izabera muri Nigeria kuva tariki 3-15 Mata 2025.
U Rwanda rwari guhagararirwa n’amakipe atatu mbere y’uko RRA yikura muri iri rushanwa, andi makipe yagiye guhagararira u Rwanda ni Police WVC na APR WVC, aya makipe yombi yaraye ahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Nigeria mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa RRA WVC, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko icyatumye iyi kipe ititabira imikino y’igikombe cy’Afurika ari ukubera imvune ifite.
Yagize ati,”Twarangije imikino ya shampiyona turi ku mwanya wa kabiri. Ntako tutagize gusa twagize imvune nyinshi z’abakinnyi ngenderwaho bacu byanatumye dutsindwa mu mikino ya kamarampaka (Playoffs). Urebye mu ishusho ngari, kwitabira Imikino y’Igikombe cy’Afurika byari icyemezo cyo kongera kwibazaho.”
RRA WVC iheruka gusezererwa muri 1/2 cya Playoffs na APR WVC ku giteranyo cy’imikino 2-0, ikaba ari imikino Libero w’iyi kipe Uwimbabazi Lea n’umwataka wayo Elizabeth Ijema batakinnye kubera ibibazo by’imvune, hakiyongeraho n’utanga imipira (Passeuse) Jenifer Tembo utarongera kugaruka neza nyuma yo kuvunika agasiba hafi imikino yose yo kwishyura.