Papa Francis nyuma y’ukwezi mu bitaro agarutse guhura nabayoboke be

174

Mu bitaro bya Gemelli biri i Roma niho Papa Francis aho yaramazemo igihe kubera uburwayi akaba ateganya Kuri iki cyumweru ataha iwe.

Uyu ni Dr Sergio Alfieri uri mu baganga barimo kumuvura yavuze ko mu byumweru bitanu bishize ubuzima bwa Papa “bwari mu kaga”, kandi ko Papa w’imyaka 88 atarakira byuzuye ariko ko atagifite umusonga (pneumonia) kandi ubu yagaruye imbaraga.

Aho Kuri uyu wa Gatandatu ushize aganira n’abanyamakuru nk’uko bitangazwa na BBC, Dr Sergio yagize ati: “Uyu munsi tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe”.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Papa aza gutanga umugisha ari mu idirishya ry’icyumba cye ku bitaro bya Gemelli, ari nabwo bwa mbere aba agaragaye mu ruhame kuva yajya mu bitaro, mbere yo gusubira I Vatican.