Myles Lewis-Skelly yatangiye neza mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

91

Umukinnyi w’imyaka 18 y’amavuko usanzwe ukinira Arsenal, Myles Lewis-Skelly yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ubashije gutsindira igitego ikipe y’igihugu y’Ubwongereza akiri muto.

Ibi Lewis-Skelly yabigezeho nyuma yo gutsinda igitego cya mbere Ubwongereza bwatsinze Albania mu ijoro ryatambutse ku munota wa 20, uyu mukino warangiye Ubwongereza butsinze Albania ibitego 2-0.

Muri uyu mukino kandi wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi wabereye kuri Sitade Wembley, Lewis-Skelly yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Lewis-Skelly ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yakinnye umukino we wa mbere muri Arsenal tariki 22 Nzeri 2024 mu mukino Arsenal yanganyijemo na Manchester City muri Premier League ibitego 2-2.

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi w’imyaka 18 yatangiye kwigaragaza muri Arsenal ndetse ahabwa umwanya uhoraho muri iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta kugeza ubwo umutoza Thomas Tuchel w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yamuhamagaye bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu.

Mu mukino wo mu ijoro ryakeye, Lewis-Skelly yakiniraga Ubwongereza umukino we wa mbere ndetse atsinda n’igitego ku mupira yarahawe na Jude Bellingham bimuha kwandikwa mu bitabo nk’umukinnyi ubashije gutsindira Ubwongereza akiri muto ku myaka 18 n’iminsi 176.

Lewis-Skelly yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza
Ibyishimo byari byose kuri Lewis-Skelly nyuma yo gutsindira Ubwongereza igitego cye cya mbere

 

Lewis-Skelly yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino