spot_img

Urugamba rwo gusimbura Boris Johnson mu Bwongereza yatangiye ,Nyuma y’aho uyu mutegetsi atangarije ko yeguye ku mirimo yo kuba minisiteri w’intebe w’Ubwongereza.

Tom Tugendhat niwe mu minisiteri wavuba wahise amenyesha ko yinjiye mu rugamba rwo guhatanira uyu mwanya ,yiyongera ku mucamanza mukuru Suella Braverman na Steve Baker wari ushinzwe umugambi wo kwikura muri EU (Brexit) bombi bamaze kugaragaza ubushacye bwokwegukana uyumwanya wa nyakubahwa Boris Johnson.

Boris Johnson afite umugambi wo kuguma ku mwanya wa minisitiri w’intebe kugera habonetse umusimbura mu mezi nk’atatu ari imbere.

Gusa benshi muba minisitiri bagenzi be n’abo mu ishka rye bashaka ko ahava byihuse ntabyo gutegereza na gato.

Johnson yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 4, nyuma y’iminsi igera kuri 2 agerageza kugundira ubutegetsi nyamara abo bayoborana bari kwegura ubutitsa.

Abanyamategeko bagera hafi kuri 60 b’aba-Conservative beguye ku mirimo yabo muri leta muri iyi minsi ya vuba bituma hibazwa niba leta yaguma gukora muri ubwo buryo.

Check out other tags:

Most Popular Articles