Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Félix Tshisekedi byabereye i Doha biyobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ibi biganiro bikaba byari bigamije ku kugera ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byombi dore ko hashize igihe umubano wabyo udahagaze neza nyuma y’uko Leta ya RDC ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 urwanira mu Burasirazuba bwa RDC ndetse kuri ubu ukaba warigaruriye byinshi mu bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu birimo umujyi wa Goma na Bukavu.
Mu itangazo Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yashyize hanze nyuma y’iyi nama, rivuga ko Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw’impande zose ku “gahenge ako kanya” nk’uko kasabwe n’inama yahuje imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba bayobozi bombi bemeranyije ku gukomeza gushaka amahoro biciye “mu biganiro bya Luanda/Nairobi byavuguruwe bigahuzwa.”
Muri iyi nama kandi hagaragajwe ko hakenewe gushakwa umuti w’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ndetse no kuba habaho icyatuma u Rwanda rugira icyizere ku mutekano warwo n’akarere, na byo byashimangiwe.
Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baherukaga guhura imbonankubone baganira kuri iki kibazo muri Nzeri 2022 i New York bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Kuva icyo ni benshi bagerageje guhuriza aba bombi mu biganiro ariko bikananirana, kuba Qatar yabashije kubigeraho byaba ikimenyetso cy’uruhare iki gihugu gifite mu bihugu byombi nk’uko abahanga babigaragaza.
