FERWAFA igiye gukurikirana Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi

45

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko binyuze muri Komisiyo Ngengamyitwarire hagiye gukurikiranwa ikibazo cy’umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ushinjwa gushaka gutanga ruswa ngo ikipe yitsindishe.

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA yashyikirijwe Dosiye ya Migi

Ibi bije nyuma y’amajwi yasakaye henshi ku mbuga nkoranyambaga yumvikanamo uyu mutoza wungirije wa Muhazi United ahamagara umukinnyi wa Musanze FC witwa Bakaki Shafiq amusaba ko baza kwitsindisha ku mukino Musanze FC yagombaga kwakiramo Kiyovu Sports.

Muri aya majwi, Migi yumvikana abwira Bakaki ko afite imbanzirizamasezerano yo gutoza Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino kandi ko atazayitoza iri mu kiciro cya kabiri dore ko aho shampiyona igeze ubu bishoboka ko iyi kipe y’i Nyamirambo yamanuka.

Migi akomeza asaba Bakaki ko yagira icyo amufasha (Akitsindisha) ndetse akamwizeza ko azamujyana muri Kiyovu Sports gusa uyu mukinnyi w’Umugande aramuhakanira akamubwira ko bitakunda kuko ari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Migi akomeza asaba Bakaki ko niba we atagira icyo amufasha yamuha nimero z’abandi bakinnyi babiri barimo Muhire Anicet ngo abibisabire ndetse akavuga ko yizeye ko bamufasha.

N’ubwo ibi byabayeho gusa ntibyabujije ko umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports kuri Sitade Ubworoherane tariki 15 Werurwe, warangiye Musanze FC itsinze ibitego 3-0 ndetse bikomeza gushyira Kiyovu Sports mu byago byo kumanuka aho kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18 mu mikino 21.

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA igiye gukurikirana iki kibazo cyo gushaka kugura umukino ngo ikipe yitsindishe ibizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Match fixing’ nyuma y’uko na Muhazi United yabaye ifashe umwanzuro wo guhagarika Migi mu gihe ibye bitarasobanuka.

Muhazi United yabaye ihagaritse Mugiraneza Jean Baptiste Migi mu gihe kitazwi

Migi ni umwe mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati u Rwanda rwagize mu myaka yatambatse mu makipe nka Kiyovu Sports, APR FC na Police FC zo mu Rwanda ndetse n’amakipe nka Azam FC na KMC yo muri Tanzania yewe no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Muri 2020 nibwo Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu gusa yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2023 ndetse ahita atangira umwuga w’ubutoza ubwo yabaga umutoza wungirije muri Musanze FC yamazemo umwaka umwe, abona kwerekeza muri Muhazi United asinya umwaka umwe nabwo nk’umutoza wungirije.