Al shabaab yagabye igitero kuri Perezida wa Somalia nticyamuhitana

41

Umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahawe ya Islam wa al Shabaab wo muri Somalia wagabye igitero kuri Perezida w’iki gihugu Hassan Sheikh Mohamud kuri uyu wa kabiri ubwo yavaga iwe yerekeza ku kibuga cy’indege i Mogadishu gusa nticyamuhitana.

Nyuma y’iki gitero umujyanama wa Perezida, Zakariye Hussein yanditse ku rubuga rwa X ko Perezida Mohamud ameze neza ntakibazo yigeze agira.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko hagaragaye abantu bane hafi y’ingoro ya Perezida bitabye Imana baguye muri iki gitero.

Mu butumwa al Shabaab yanyujije mu itsinda rihuriweho rya al Qaeda kuri Telegram yigambye ko ariyo yagabye igitero kuri Perezida wa Somalia Mohamud.

Yagize iti,”Abarwanyi bacu bagabye igitero ku modoka zari zitwaye Hassan Sheikh Mohamud ubwo zavaga iwe zerekeza ku kibuga cy’indege.”

Al Shabaab imaze igihe irwanire muri Somalia ishaka guhirika ubutegetsi buriho gusa si kenshi yagabye igitero kuri Perezida.

Ibi yaherukaga kubikora muri 2014 ubwo yagabaga igitero kuri Hotel Perezida Hassan Sheikh Mohamud yararimo ubwo yari muri manda ye ya mbere nka Perezida wa So