Perezida paul kagame yagaragaje ko repuburika iharanira demokarasi ya congo itakabaye yirirwa isabiriza inkunga mu mahanga kandi ifite umutungo kamere mwinshi
Mu kiganiro n’umunyamakuru mario na nawfall Perezida Kagame yabajijwe icyo ibindi bihugu bya afurika byabuze kugirango bigire umuvuduko mu iterambere nk’uko u rwanda rufite kuva nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Umukuru w’igihugu yasubije ko ibindi bihugu bya afurika bibaye bikoze nk’uko u Rwanda rwabigenje byagira umuvuduko
Yagize ati Abantu ni bamwe ahantu hose afurika aracyari inyuma y’indi mugabane ariko icyakijije abandi ni cyo cyanakiza afurika kuko ifite umutungo
Perezida kagame yafatiye urugero kuri RDC agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n’abaturage barenga miloyoni 100 gifite umutungo mwinshi , ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.
Ati fatira urugero ku gihugu cya RDC , urakize cyane kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza?