AFC/M23 igiye kugarura sisitemu za banki mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko izahabarizwaga zafunzwe.
Amezi abiri arashize, Leta ya RDC ikorera i Kinshasa ifashe umwanzuro wo gufunga banki zakoreraga mu Burasirazuba bw’iki gihugu harimo Rawbank, Trust Merchant Bank (TMB), Equity Bank, Sofibanque, Ecobank, Bank of Africa, Access Bank, na BDEGL nyuma y’uko AFC/M23 yigaruriye byinshi mu bice byaho.
Ibi byatumye abatuye mu bice bya Bukavu, Goma, Uvira n’ibindi bice byegeranye naho byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basigara batabasha kubona serivisi za banki, byatumye ubukungu bwabo budindira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 6 Werurwe 2025 nibwo ikinyamakuru Kivu Today cyatangaje ko ihuriro AFC/M23 rigiye gushinga banki izitwa Banki ya Kivu, Banque Du Kivu (BDK), ikazatangira gukora mu minsi iri imbere, ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
BDK ikaba yitezweho kuzamura ubukungu bw’Uburasirazuba bwa RDC muri ibi bihe bwari bwashegeshwe n’ifungwa ry’andi mabanki muri iki gice.