Imyiteguro ya Tournoi Memorial Kayumba igeze he?

774

Harabura amasaha make ngo irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School) ari naho ribera ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ribe mu mpera z’iki cyumweru byatuma buriwese yibaza aho imyiteguro yaryo igeze.

AMAKURUMASHYA twaganiriye n’Umuyobozi wa Groupe, Padiri Hakizimana Charles atubwira aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze.

Padiri Hakizimana yatangiye avuga ko imyiteguro igeze kure dore ko habura iminsi mike ngo irushanwa nyirizina ribe.

Yagize ati,”Imyiteguro yo tuyigeze ahashimishije, hasigaye umunsi umwe kuko ku wa gatanu tuzasabira Padiri (Kayumba) ababa muri uru rugo rwa Groupe Scolaire Officiel de Butare, abaturanyi hamwe n’umuryango ndetse n’ubuyobozi dufatanya muri iki gikorwa n’abandi bose bamenye Padiri Kayumba.”

Padiri Hakizimana yakomeje avuga ko imikino izatangira ku wa gatandatu tariki 8 Werurwe hanyuma igasozwa ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025.

Akomoza ku makipe azitabira irushanwa ry’uyu mwaka byumwihariko mu kiciro cya volleyball kiba gitegerejwe na benshi, Padiri yavuze ko amakipe menshi yo mu kiciro cya mbere arimo Kepler VC, Gisagara VC, UR, KVC n’andi yemeje ko azitabira iri rushanwa ndetse n’amakipe avuye guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5 iherutse kubera mu Bugande ngo nayo ashobora kuzitabira.

Padiri yakomeje avuga ko mu kiciro cy’amashuri amakipe menshi yamaze kwemeza ko azitabiri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 15 arimo ikipe y’iri shuri, Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Rusumo High School, College Christ Roi Nyanza, Gisagara Volleyball Academy n’andi menshi.

Tournoi Memorial Kayumba izitabirwa n’amakipe yo mu byiciro bitandukanye muri volleyball birimo ikiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, ikiciro cy’amashuri mu bahungu n’abakobwa, ikiciro rusange (Tronc-commun), abakanyujijeho (Veterans) n’abakina yo ku mucanga (Beach Volleyball).

Volleyball ni wo mukino uba uhatse indi muri TM Kayumba

Hazaba harimo kandi umukino wo gusiganwa ku magare uzitabirwa n’abana basanzwe baba muri porogarame Isonga ndetse n’umukino wo koga (Swimming).

Umukino w’amagare muri TM Kayumba iheruka

Tournoi Memorial Kayumba ni irushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobizi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza muri 2009 ubwo yitabaga Imana.

Bitewe n’uburyo Padiri Kayumba yarangwaga no gukunda umukino wa volleyball no guharanira iterambere ryawo nibyo byatumye muri 2010 hatangizwa irushanwa rya volleyball ryo kumwibuka ndetse nyuma haje kuzamo umukino w’amagare no koga.

Umukino wo koga muri TM Kayumba iheruka

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2024 ryegukanywe na APR WVC mu bagore na Kepler VC mu bagabo, Gisagara Volleyball Academy mu kiciro cy’amashuri, na Groupe Scolaire Officiel de Butare mu kiciro rusange.