Adel Amrouche yatangajwe nk’umutoza mushya w’Amavubi

79

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje umunya-Algeria Adel Amrouche nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yarimaze amezi abiri idafite umutoza.

Nyuma y’uko amasezerano y’uwari umutoza w’Amavubi umudage Torsten Frank Spittler arangiye tariki 31 Ukuboza 2024 habayeho ibiganiro byo kuyongera ariko ntibyagenda neza.

Icyakurikiyeho kwari ugushaka umutoza mushya wo gusimbura Torsten Frank Spittler kuri uwo mwanya.

Kuri uyu iki Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025 nibwo FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, akazungirizwa n’umunyarwanda Eric Nshimiyimana ndetse n’umudage Dr Carolin Braun.

Adel Amrouche na Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse

Ni mu gihe Cassa Bungo AndrĂ© yagizwe umutoza w’Amavubi y’abagore (She-Amavubi).

Cassa Mbungo André na Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse

Adel Amrouche ni muntu ki?

Amrouche ni umutoza w’imyaka 56 y’amavuko kuko yavutse tariki 7 Werurwe 1968.

Amrouche yakinnye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye arimo OMR El Annasser, USM Alger zose z’iwabo muri Algeria, Favoritner AC yo muri Austria na La LouviĂ©re yo mu Bubiligi yakinnyemo mu kuva mu 1994, akaba yarakinaga mu kibuga hagati.

Kubera igihe kinini yamaze mu Bubiligi, Amrouche yaje kuhabonera ibyangombwa byo gutoza bya UEFA ndetse afata n’ubwenegihugu bw’iki gihugu.

Amrouche yatoje amakipe y’ibiguhu byo muri Afurika menshi arimo GuinĂ©e Équatoriale, u Burundi, Kenya Libya, Botswana, Yemen na Tanzania ndetse yatoje amakipe asanzwe arimo DC Motema Pembe, FK Genclerbirliyi, USM Alger na MC Alger.

Amrouche niwe watozaga Tanzania muri 2023 ubwo yajyaga mu gikombe cy’Afurika ndetse azwiho uruhare rukomeye mu kuzamura umupira w’amaguru w’abarundi ubwo yatozaga ikipe y’igihugu muri 2007-2012 kuko icyo gihe yagize uruhare mu kohereza abakinnyi b’abarundi barenga barenga 15 ku Mugabane w’u Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza, ibintu byabafashije kuzamura impano zabo.

Amrouche kandi yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014 yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri ndetse yari asanzwe ari we ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Amavubi aritegura imikino ibiri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba muri 2026, iyi mikino yombi izabera kuri Sitade Amahoro tariki 21 Werurwe na tariki 25 Werurwe aho azakina na Nigeria na Lesotho.

Itangazo rya FERWAFA ryemeza umutoza mushya w’Amavubi