Volleyball: Police VC yiyambitse ikamba imbere ya Kepler VC

42

Police VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.

Saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike nibwo umukino watangiye muri Petit Stade i Remera.

Amakipe yombi yatangiye ahangana mu buryo bukomeye ku buryo byasabye ko hiyambazwa amanota abiri y’ikinyuranyo (annuler) ngo haboneke ikipe yegukana iyi seti, Police VC yaje kuyegukana itsinze Kepler VC amanota 29-27.

Iseti ya kabiri yaranzwe n’amakosa menshi ya Kepler VC ndetse no kwitwara neza kwa Makuto na Matheus ba Police VC bituma iyi kipe itwara iseti ya kabiri ku manota 25-21.

Mu iseti ya gatatu y’umukino, Kepler VC yaje ibizi neza ko niramuka iyitsinzwe ihita itakaza umukino muri rusange bityo yasabwaga kudakora ikosa. Ibi Kepler VC yabigezeho itwara iyi seti ku manota 25-20.

Kimwe mu byafashije Kepler VC gutwara iyi seti ni impinduka umutoza Nyirimana Fidele yakoze agakuramo umupaseri (Passeur) Mahoro Ivan agashyiramo Marino Oboke ndetse no guha umwanya wo kuruhuka no kwitekerezaho Dusenge Wicklif warutarigaragaza muri uyu mukino nyamara asanzwe ari inkingi ya mwamba.

Iseti ya kane y’umukino yaje ari ishiraniro ku mpande zombi dore ko Kepler VC yashakaga kuyitsinda ngo hiyambazwe iseti ya kamarampaka naho Police VC ishaka kuyitsinda ngo ibashe kwegukana amanota atatu yose.

Amakipe yombi yagendanye muri iyi seti gusa ari kwinjira mu manota icumi, umupaseri wa Police VC, Ntanteteri Crispin yagize ikibazo cy’imvune bituma asimburwa na Mugisha Emmanuel (Manu), ibi ariko n’ubundi ntibyabujije Police VC gutwara iyi seti ku manota 28-26 ndetse ihita yegukana amanota atatu yuzuye nyuma yo gutsinda Kepler VC amaseti 3-1.

Mu buryo budasubirwaho, Police VC izarangiza shampiyona y’uyu mwaka ari iya mbere nyuma yo gutsinda uyu mukino kuko yahise igira amanota 35 mu mikino 13, mu gihe APR VC ya kabiri ifite amanota 28 mu mikino 12, ibi bivuze ko n’iyo APR VC yatsinda imikino ibiri isigaje itabasha guca kuri Police VC nayo igifite umukino umwe.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa gatanu warangiye EAUR VC itsinze KVC amaseti 3-0 (25-21, 25-18, 25-20).

Sibomana Placide ‘Madison’ nyuma y’uko Police VC itsinze Kepler VC

Makuto wa Police VC ari gukubita umupira
Kwizera Eric (17) na Matheus mu byishimo nyuma yo gukora inota