Chorale Pastor Bonus mu myiteguro y’igitaramo kidasanzwe

1087

Itsinda ry’abaririmbyi (Chorale) barenga 120 rya Pastor Bonus (Umushumba Mwiza) rikorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Kigali yitiriwe Mutaragati Mikayeli (Catherdrale Saint Michel Kigali) riri mu myiteguro y’igitaramo kidasanzwe kizaba tariki 1 Werurwe 2025.

Iki gitaramo cyiswe Big Sing Concert IV cyateguwe na Chorale Pastor Bonus kikaba kizabera mu nzu mberabyombi (Salle) ya EAR Saint Etienne i Nyamirambo, mu Biryogo, hafi y’ahazwi nko ku Bisima guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

AMAKURUMASHYA tuganira na Perezida wa Pastor Bonus, Hirwa Maxime yavuze ko abantu bakwiye kwitabira iki gitaramo kuko kirimo udushya twinshi dutandukanye kandi cyateguwe mu buryo butandukanye n’ubw’ibitaramo bitatu biheruka.

Yakomeje agira ati;”Iki gitaramo kirimo indirimbo zisingiza Imana, indirimbo z’u Rwanda rwo hambere, ndetse n’indirimbo zakunze gukorwaho carenji (Challenges) ku mbuga nkoranyambaga nka Tik Tok zizaba zifite umwihariko wo gukorwa mu majwi meza agize chorale.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 3,000 FRW ku munyeshuri, 5,000 FRW ahasanzwe, 10,000 FRW muri VIP ndetse n’20,000 FRW muri VVIP, itike ikaba igurwa unyuze kuri www.ibitaramo.com

Igitaramo Big Sing Concert IV kizaba tariki ya 1 Werurwe 2025

Chorale Pastor Bonus yashinzwe muri 2001, uretse kuririmba Misa no gutegura ibitaramo, iyi Chorale ikaba yarabaye ikimenyabose ubwo yahimbaga indirimbo y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yise ‘Win is the goal’ ndetse n’indirimbo yubahiriza Amagaju FC.

Indirimbo ya Chorale Pastor Bonus yahimbiwe Amavubi

Amwe mu mashusho yerekana uko byari bimeze mu gitaramo Big Sing Concert giheruka