Mutambuka Derrick wamenyekanye nka Dj Dizzo yasobanuye byinshi ku byerekeranye n’ifungwa ryamuvuzweho mu Bwongereza, yemeza ko ayo makuru ari ukuri n’uburyo byagenze kugira ngo bimubeho.
Ibi Dj Dizzo abivuze nyuma y’iminsi mike amakuru acicikanye ku mbugankoranyambaga avuga ko yari yarafunzwe imyaka igera ku icyenda ahamwa n’icyaha cy’ihohotera yakoreye abagore.
Nyuma y’impaka zikomeye zakuririjwe mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba ibyo ibinyamakuru byatangaje mu myaka ishize aribyo, DJ Dizzo yahisemo gushyira umucyo ku byavuzwe byose abinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, DJ Dizzo yemeje ko koko yakatiwe gufungwa imyaka icyenda n’urukiko rw’i New Castle rwari rwamuhamije ibyaha byo guhohotera abagore babiri b’abazungu.
“Hashize igihe mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza none n’iryo mu Rwanda havugwa ko mu 2015 nakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda nkafungirwa muri gereza zo mu Bwongereza ku byaha byo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi ni ukuri.”
“Ubwo nari mfite imyaka 16, nahuye n’ikibazo cyatumye mfungirwa i Newcastle. Ntabwo nigeze nemera icyaha naregwaga, ahubwo urukiko rwarabimpamije runkatira gufungwa imyaka icyenda.”
DJ Dizzo yavuze ko abagore babiri batumye afungwa hari ibyo atari yabashije kumvikana nabo bityo bahitamo kwiyambaza polisi bayibwira ko yabahohoteye.
Ngo bitewe n’uko atari afite ubushobozi bwo kwiyishyurira umunyamategeko mwiza, no kuba atari umwenegihugu, byatumye atabona ubutabera buhagije akatirwa n’Urukiko gufungwa imyaka icyenda.
Nyuma y’imyitwarire myiza muri gereza mu gihe cy’imyaka ine yamaze afunze, tariki 23 Ukuboza 2019 DJ Dizzo yemerewe kurekurwa. Yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.
Uyu musore yibukije abantu ko amategeko yo mu Bwongereza avuga ko ibyaha yari akurikiranyweho bifite ibihano birimo gufungwa kimwe cya kabiri cy’igihano wahawe mu gihe ikindi gice ugikorera hanze.
Dj Dizzo yaboneyeho guhakana amakuru yavuzwe ko yaba yaraje mu Rwanda ahunze, avuga ko yaje mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko nta mapingu yaje yambaye.
Akomeza avuga ko kubera ibihe bitari byiza yagiriye mu bwongereza ari kimwe mu byatumye yifuza gusoreza ubuzima bwe mu Rwamubyaye.