Volleyball: Police WVC yegukanye igikombe cy’Intwari

46

Ikipe ya Police y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya volleyball y’abagore amaseti 3-2 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025.

Saa kumi zuzuye z’umugoroba nibwo umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari 2025 warutangiye muri Petit Stade i Remera hagati ya Police WVC na APR WVC.

APR WVC y’umutoza Peter Kamasa yatangiye itwara iseti ya mbere ku manota 25-15 gusa Police WVC y’umutoza Christian Hatumimana ntiyemeye gutinda mu mayira itwara iseti ya kabiri ku manota 25-19, amakipe yombi yaranganyije iseti 1-1.

APR WVC yatangiye iseti ya gatatu isiga cyane Police WVC biyifasha no gutwara iseti yayo ya kabiri ku manota 25-23.

Iseti ya kane yagiye gukinwa ari ugupfa no gukira kuri Police WVC kuko iyo iyitsindwa yari guhita itakaza igikombe.

Police WVC ibifashijwemo na Melidinah Sande wari mwiza cyane mu biro bye byagoye cyane APR WVC yagejeje amanota 24 mu gihe APR WVC yarifite amanota 20.

Melidinah Sande yagoye cyane APR WVC

N’ubwo byasaga nkaho Police WVC yari yamaze gutwara iyi seti gusa ibintu byose byahinduye isura ubwo APR WVC yakuragamo aya manota 4 maze amakipe yombi anganya amanota 24-24, abari muri Petit Stade bafana APR WVC bari mu kirere babyina mu gihe aba Police WVC amaboko baro bayahinduye imbago z’amatama, bari ku mavi basenga.

Amakipe yombi yagombaga gutanguranwa ikinyuranyo cy’amanota abiri maze Yankurije Françoise wa Police WVC ahita akora inota ryo kwataka rya 25 ndetse Police WVC ihita yongera gukora inota ryatumye itwara iyi seti kuri block. Police WVC yatwaye iyi seti ku manota 26-24.

Umukino warukomeye kandi urimo ishyaka

Kugeza aha uko umukino waruri kugenda, umuvuno ni uko uwitwaraga neza mu manota ya mbere, nibyo byatumye Police WVC iza mu iseti ya kamarampaka idashaka gukora ikosa ndetse itwara agace kayo ya mbere ku manota 8-5, ibi byayifashije no gutwara iyi seti ku manota 15-10.

Police WVC yahise yegukana iki gikombe itsinze APR WVC amaseti 3-2.

Police WVC mu byishimo byo gutwara igikombe cy’Ubutwari 2025

APR WVC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze RRA WVC naho Police WVC yari yakuyemo Kepler WVC.

Kuri uyu munsi n’ubundi, Kepler WVC yakinnye na RRA WVC zihatanira umwanya wa gatatu, umukino warangiye Kepler WVC itsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-21, 18-25, 25-18, 25-19).

Ibyishimo by’umutoza Siborurema Florien nyuma y’uko Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu