Football: APR FC na Rayon Sports WFC zegukanye igikombe cy’Intwari

42

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze Police FC mu bagabo naho Rayon Sports WFC igitwara itsinze Indahangarwa WFC mu bagore.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mutarama ubwo u Rwanda rwizihizaha umunsi w’Intwari ni nabwo kuri Kigali Pelé Stadium hasozwaga irushanwa ryahariwe uyu munsi mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore.

Saa saba zuzuye nibwo umukino wa nyuma mu bagore watangiye, wahuje Rayon Sports WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona na Indahangarwa WFC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Iminota 90 y’uyu mukino yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bituma hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.

Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC ntizabashije kwisobanukira mu minota y’inyongera aribyo byatumye hiyambazwa penaliti.

Rayon Sports WFC yinjije penaliti zose bituma yegukana igikombe itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-4.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje APR FC na Police FC.

Mu kiciro cy’abagabo, amakipe 4 ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona niyo yari yashyizwe muri iri rushanwa.

Ikipe ya Rayon Sports FC yari iya mbere yahuye na Police FC ya kane naho APR FC ya kabiri ihura na AS Kigali ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Iyi mikino ya 1/2 yasize APR FC ikuyemo AS Kigali iyitsinze ibitego 2-0 naho Police FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

APR FC na Police FC nizo kipe n’ubundi zari zahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari umwaka ushize wa 2024, icyo gihe Police FC yari yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Kuri iyi nshuro, amakipe yombi yananiwe kwinjizanya igitego mu minota 90 bituma hiyambazwa iminota 30 y’inyongera gusa bikomeza kuba iyanga ubundi hiyambazwa penaliti.

APR FC yatwaye iki gikombe itsinze Police FC kuri penaliti 4-2.

APR FC na Rayon Sports WFC zabaye iza mbere zahawe igikombe n’amafaranga angana na miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda naho Police FC na Indahangarwa WFC zabaye iza kabiri zihabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.