Niyonizera Judith wahoze ari umukunzi wa Safi Madiba akomeje kugaragaza ko aryohewe mu rukundo n’umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Safi.
Hari hashize iminsi uyu mugore aciye amarenga ko ari mu rukundo n’umusore mushya bitewe n’amafoto atandukanye yasangizaga abamukurikira ariko akirinda kugira icyo abitangaazaho.
mu butumwa yarengeje ku mashusho abagaragaza bari kumwe mu modoka yagize ati”Ibyishimo byange twagiye”.
Ibyo byaje bikurikira indi foto yigeze no gushyiraho na mbere asa n’umuri mu mugongo maze agira ati”Umwami wange”.