Umunyamakuru akaba n’umushoramari David Bayingana yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye no kubabarira Sengabo Jean Bosco (Fata Kumavuta) ufungiye mu igororero rya Mageragere.
David Bayingana wari umutumirwa mu gitaramo Gen_Z Comedy cyabaye mu ijoro ryashize mu gice kiswe “Meet me tonight”, icyo gice kigizwe no gutumira icyamamare runaka mu ngeri zitandunye kugirango kiganire ndetse kigire abakiri bato n’abandi bitabiriye icyo gitaramo muri rusange Bayingana nawe yari yatumiwemo.
Abazwa ibibazo byinshi bitandukanye na Fally Merci utegura icyo gitaramo nyuma bagira umwanya wo kwakira ibibazo biturutse mubakitabiriye nabo bakabaza umutumirwa watumiwe icyo bashaka. David Bayingana rero wari umwe muba batumirwa mu ijoro ryashize nawe yaje kubazwa ibibazo bitandukanye arabisubiza ageze kucya Fata Kumavuta araruca ararumira.
Ubwo umwe mu bitabiriye urwo rwenya yahambwaga ijambo ngo agire icyo abaza Bayingana yamubajije niba yarababariye Fata Kumavuta dore ko ngo n’urwo ariho rutamwohoreye nkuko uwabajije yabivuze. Mu kubaza kwe yagize ati:” Njye ndabaza kuri Fata Kumavuta,twigeze kubona upositinga ko ugiye kumujyana mu nkiko waba waramubabariye ko n’urwo ariho rutamwohoreye?”. Asubiranye ijambo David Bayingana ngo asubize ku bibazo yarabajijwe yanze gusubiza icyo kibazo kijyanye niba yaba yarababariye Sengabo Jean Bosco. Ati;”Ntago nkisubiza kuko sinkunda kwivanga muri politike.”
Sengabo Jean Bosco (Fata Kumavuta) ubu afungiye mu igororero rya Mageragere yatawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2024- Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere ku wa 31 Ugushyingo 2024,akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo:icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga,icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.