Ntabyera ngo de! Amavubi agarukiye ku marembo y’Igikombe cy’Afurika

1017

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kwitsindira Nigeria ibitego 2-1 yananiwe kujya mu Gikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025 nyuma y’uko Libya inganyije na Benin.

Mu mukino wabereye kuri Godswill Akpabio Stadium muri Nigeria, Amavubi yasabwaga gutsinda uyu mukino ariko na Libya igatsinda Benin.

Amavubi yabanjwe igitego ku munota wa 59 cyatsinzwe na Samuel Chukwueze, gusa ku munota wa 72 kishyuwe neza na Mutsinzi Ange ndetse Nshuti Innocent ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75.

Umukino warangiye Amavubi atsinze Nigeria ibitego 2-1 gusa yagombaga gutegereza ibiva mu mukino Libya yari yakiriyemo Benin aho byasabaga ko Libya itsinda kugira ngo Amavubi akomeze.

Ibi ntiyabayeho ariyo mpamvu Nigeria yarangije imikino yo muri iri tsinda ari iya mbere n’amanota 11, Benin ari iya kabiri n’amanota 8 ntamwenda w’igitego ifite, Amavubi ni ata gatatu n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 2 naho Libya ni iya nyuma n’amanota 5 n’umwenda w’ibitego 4.

Amavubi aheruka gukina Igikombe cy’Afurika muri 2004 akaba ari nayo nshuro yonyine yagikinnye, Amavubi akaba agomba gutegereza igikombe cy’Afurika kizaba muri 2027 ngo arebe ko yakongera gusubirayo.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga