Birasaba iki ngo Amavubi asubire mu gikombe cy’Afurika?

966

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino wa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Mu itsinda D riyobowe na Nigeria n’amanota 11, Benin ni iya kabiri n’amanota 7, Amavubi ni aya gatatu n’amanota 5 naho Libya ni iya nyuma n’amanota 4.

Muri iri tsinda hasigaye gukinwa imikino ibiri harimo uwo Nigeria iri bwakiremo Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium n’umukino Libya iri bwakiremo Benin kuri 11 June Stadium, imikino yombi iratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Nigeria yamaze gukatisha itike y’igikombe cy’Afurika naho andi makipe atatu asigaye arimo Amavubi, Benin na Libya yose biracyashoboka ko yabona itike.

Birasaba iki ngo Amavubi asubire mu Gikombe cy’Afurika aherukamo muri 2004?

Kugira ngo Amavubi ajye mu Gikombe cy’Afurika birasaba ko atsinda Nigeria hanyuma Benin igatsindwa na Libya.

Byagenda bite Benin ingangije na Libya? 

Benin niramuka inganyije na Libya, biraba bisa nk’ibirangiye ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko iba isabwa gutsinda Nigeria ibitego biri hejuru ya bitatu kuko Benin ntamwenda w’igitego ifite naho u Rwanda rukaba rufite umwenda w’ibitego bitatu.

Bivuze ko mu gihe Benin yanganya na Libya, Amavubi yaba asabwa gutsinda Nigeria harimo ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kuzamura kuko amakipe yombi yaba anganya amanota 8 hagatangira kurebwa ibitego yizigamye.

Byagenda bite Benin itsinze Libya?

Benin niramuka itsinze Libya irahita ikatisha itike y’igikombe cy’Afurika kuko iba igize amanota 10, ibyava mu mukino w’Amavubi na Nigeria ntacyo byaba bikivuze.

Ese Libya ifite amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Afurika? 

Yego! Libya nayo iracyafite amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Afurika mu gihe yatsinda Benin hanyuma Amavubi agatsindwa na Nigeria.

Amakipe 19 agomba kwitabia Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc hagati ya tariki 21 Ukuboza 2025 – tariki 18 Mutarama 2026 yamaze kumenyekana, hakaba hasigaye amakipe atanu gusa araza gutanga n’uyu munsi wa 6 w’amatsinda.

Amakipe 19 yamaze kubona itike y’igikombe cy’Afurika

Aya makipe atanu asigaye agomba kuva hagati y’u Rwanda, Benin na Libya mu itsinda D, Botswana, Cape Verde na Mauritanie mu itsinda C, Tanzania na Guinea mu itsinda H, Guinea-Bissau na Mozambique mu itsinda I na Niger na Sudan mu itsinda F.

Uko amatsinda yarahagaze nyuma y’umunsi wa gatatu w’amatsinda