Boxing: Mike Tyson yahondaguwe na Jake Paul

1095

Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe Mike Tyson yatsinzwe na Jake Paul mu mukino wabahurije i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bisabye gukina uduce umunani.

Abantu batatu bose bari bagize akanama nkemurampaka batangaje ko Jake Paul w’imyaka 27 ariwe watsinze kizigenza Mike Tyson w’imyaka 58 (80-72, 79-73 na 79-73).

Uyu murwano wa gishuti gusa utarigeze wemerwa n’amategeko y’iteramakofe wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo ku isaha y’i Kigali muri AT&T Stadium i Arlington, muri Leta ya Texas.

Hakinwe uduce (Round) umunani mu gihe ubusanzwe hakinwa uduce 12, buri gace kari gafite iminota ibiri mu gihe ubusanzwe agace kamwe gakinwa iminota 3.

Ikindi cyari kihariye kuri uyu mukino wacaga imbona nkubone kuri Netflix ni uko aba bakinnyi bombi bakina mu kiciro cy’abafite ibiro byinshi (Heavy weight) bari bambaye Uturindantoki (Gloves) tw’amagarama 396 mu gihe mu busanzwe hemewe utw’amagarama 283.

Mike Tyson yabaye igihangange mu mukino w’iteramakofe mu 1986 ubwo yegukana igikombe mu bafite ibiro byinshi afite imyaka 20 gusa, akaba ari nawe warubashije kubigeraho akiri muto.

Tyson yakomeje kuyobora kugeza mu 1990 ubwo yatsindwaga na James Douglas.

Tyson mu mateka ye yatsinze imikino 50 harimo 44 yatsinze itararangira (Knock out, KO), atsindwa imikino 7.

Mike Tyson w’imyaka 57

Ku rundi ruhande, Jake Paul ni umusore ugifite amaraso ashyushye w’imyaka 27, yinjiye mu iteramakofe muri 2020 aho mbere yakoreraga kuri YouTube (YouTuber).

Jake Paul winjiye mu iteramakofe nyuma yo kumenyekana kuri YouTube

Jake Paul amaze gutsinda imikino 11 harimo KOs 7, yatsinzwe umukino umwe gusa ubwo yatsindwaga na Tommy Fury muri Gashyantare 2023.

Umurwano w’aba bombi waruteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2024 gusa uza kwimurwa nyuma y’uko Mike Tyson agize ikibazo cy’uburwayi muri Gicurasi bikaba ngombwa ko wigizwa inyuma ngo abanze gukira.

Bivugwa ko Mike Tyson yinjije amafaranga miliyoni $20 muri uyu murwano naho Jake Paul yinjiza miliyoni $40.