Umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler ashobora kongera amasezerano

948

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko ibiganiro byatangiye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ngo abe yakongera amasezerano.

Ibi Perezida Munyantwali yabitangarije mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 7 Ugushyingo 2024 muri Grand Legacy Hotel.

Yagize ati,”Turimo turavugana. Umutoza twatangiye ibiganiro kandi ntabwo bizatinda muzamenya icyavuyemo.”

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko ibiganiro byatangiye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria kuri Sitade Amahoro tariki 10 Nzeri 2024, umutoza mukuru w’Amavubi Torsten Frank Spittler yatangaje ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka.

Bidatinze tariki 15 Ukwakira 2024 mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Benin ibitego 2-1 kuri Sitade Amahoro, Spittler yabajijwe ku bijyanye n’amasezerano ye mu ikipe y’igihugu Amavubi yanga kugira icyo abivugaho.

Tariki 31 Ukwakira 2024 nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Djibouti mu gushaka itike ya CHAN ibitego 3-0, umutoza Spittler yavuze ko ntabiganiro birabaho byo kuba yakongera amasezerano.

Ibi byateje urujijo hibazwa niba koko Spittler azajya mu kiruhuko cy’izabukuru amasezerano ye narangira cyangwa niba bishoboka ko yakongera amasezerano.

Ibi nibyo Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yashyizeho umucyo yemeza ko ibiganiro byatangiye na Spittler bivuze ko ashobora kongera amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Umudage Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’Amavubi mu mpera z’umwaka ushize asimbuye umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer.

Kuva icyo gihe Amavubi yakinnye imikino 12 mu marushanwa yose, atsinda imikino 5, anganya imikino 4, atsindwa imikino 3, yinjije ibitego 11, yinjizwa ibitego 7.

Umutoza wā€™Amavubi Torsten Frank Spittler yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano.