Rwatubyaye yagarutse, umukinnyi uhamagawe bwa mbere: Spittler yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Libya na Nigeria

1096

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Umudage Torsten Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 30 b’agateganyo azifashisha mu mikino Amavubi afitanye na Libya na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Mu bakinnyi Spittler yahamagaye harimo abazamu bane aribo Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Muhawenayo Gad (Gorilla FC), Buhake Twizere Clement (Ullensaker/Kisa) na Habineza Fils Francois (Etoile de l’Est).

Muri ba myugariro 10 bahamagawe harimo Ombolenda Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rwatubyaye Abdul (FC Brera Strumica), Mutsinzi Ange (Zira FC), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Region) na Nshimiyimana Yunussu (APR FC).

Mu bakinnyi 8 bakina mu kibuga hagati bahamagawe harimo kapiteni Biziman Djihad (Krybas FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngabonziza Pacifique (Police FC), Mugisha Bohneur (Stade Tunisien), Rubanguka Steve (Al-Nojoom), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ndayishimiye Didier (AS Kigali) na Samuel Guelette (Raal FC).

Muri ba rutahizamu 8 bahamagawe harimo Tuyisenge Arsene (APR FC), Kwizera Jojea (Rhode Island FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Nshuti Innocent (One Knoxville), Mbonyumwami Taiba (Marine FC) na Twizerimana Onesme (Vision FC).

Amavubi azakina umukino wa mbere na Libya kuri Stade Amahoro tariki 14 Ugushyingo 2024, akine umukino wa kabiri na Nigeria tariki 18 Ugushyingo 2024 muri Nigeria.

Iyi mikino izaba ari iya nyuma yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, iri tsinda riyobowe na Nigeri ifite amanota 10, igakurikirwa na Benin ifite amanota 6, hagakurikiraho Amavubi n’amanota 5 ubundi hagaheruka Libya n’inota rimwe.

Kugira ngo u Rwanda rwizere kongera gusubira mu Gikombe cy’Afurika rurasabwa gutsinda iyi mikino yombi rukabona amanota atandatu hanyuma Benin igatakaza umukino umwe n’iyo yanganya.

Ikindi gishoboka ngo u Rwanda rukomezanye na Nigeria ni uko Benin yatsindwa imikino ibiri isigaje hanyuma u Rwanda rugatsinda umukino umwe, muri rusange kubona itike k’u Rwanda bigomba kugirwamo uruhare n’uburyo Benin izitwara.

Abakinnyi bahamagawe