Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yasezereye ikipe y’igihugu ya Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.
Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2024 nyuma y’umukino ubanza wabaye tariki tariki 27 Ukwakira 2024 ukarangira Djibouti itsinze u Rwanda igitego 1-0.
Umukino watangiye Amavubi akina asatira izamu rya Djibouti cyane dore ko yasabwaga gutsinda harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo akomeze mu kiciro gikurikiyeho.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 10 igitego cya mbere cyahise kiboneka gitsinzwe na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu ku mupira yarahawe neza na Ruboneka Jean Bosco bombi bakinira APR FC.
Amavubi yaramaze kwishyura igitego yatsinzwe mu mukino ubanza yasabwaga gutsinda ikindi gitego kugira ngo yizere gukomeza.
Ntibyasabye iminota myinshi kuko ku munota wa 24 igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe n’ubundi na Dushimimana ku mupira yarahawe neza na Ruboneka maze atera ishoti rya kure umuzamu wa Djibouti Sulaiti Luyima ntiyamenya aho umupira unyuze.
Inyota y’ibitego ntiyashize kuko mu gihe Djibouti yari kubona igitego, Amavubi yari gusabwa gutsinda ikindi gitego ngo akomeze.
Amavubi yongeye kubona amahirwe mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ariko Mbonyumwami Taiba na Dushimimana Olivier ntibabasha kuyabyaza umusaruro cya mbere kirangira ari ibitego by’Amavubi 2 ku busa bwa Djibouti, igiteranyo cy’imikino yombi byari ibitego bibiri by’Amavubi kuri kimwe cya Djibouti.
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yinjiye muri Sitade Amahoro maze yakirizwa amashyi n’impundu.
Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akomeza kotsa igitutu izamu rya Djibouti ndetse abona uburyo bukomeye harimo nk’uburyo Muhire Kevin wari kapiteni yahushije ku munota wa 58.
Djibouti nayo ntiyarisinziriye mu kibuga kuko yanyuzagamo igashaka uburyo yabonamo igitego harimo nk’ishoti rikomeye Gabriel Dadzie yateye ariko umuzamu w’Amavubi Muhawenayo Gad awukuramo ku munota wa 60.
Amavubi yakomeje gushaka igitego cy’umutekano ari nako Djibouti yashakaga icyo kwishyura gusa bigeze ku munota 89 Muhire Kevin azamukana umupira neza, awuha Mugisha Gilbert, Mugisha awuteye umuzamu awukuramo uramugarukira niko kuwuha Tuyisenge Arsène wari winjiye mu kibuga asimbuye Dushimimana Olivier ntiyazuyaza atsinda igitego cya gatatu cy’Amavubi.
Umusifuzi w’umugande William Oloya yahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye Amavubi atsinze ibitego bitatu ku busa bwa Djibouti bituma u Rwanda rukomeza n’igiteranyo cy’ibitego 3-1.