Kubera amafoto y’urukozasoni Bishop Harerimana J.Bosco ndetse n’umugore we bagejejwe imbere yubushinja cyaha.

1148

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, nibwo uwitwa Bishop Harerimana J.Bosco ndetse na Madame we bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko abaregwa babwira Umucamanza ko batiteguye kuburana.

Uyu Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church mu Rwanda, n’umugore we baregwa hamwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa ku busabe bw’uregwa.

Bishop Harerimana Jean Bosco uregwa hamwe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo uyu Bishop Harerimana yahabwaga umwanya yabwiye Urukiko ko atabashije kwitegura urubanza, kuko atarabona dosiye y’ikirego cye, asaba Umucamaza ko yarusubika.

Kuko ibi cyari icyifuzo cy’uregwa kandi cyanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko wavuze ko umukiriya we atabasha kwiregura kuri dosiye atigeze anyuzamo amaso, bityo ko akeneye guhabwa umwanya akabanza akayisoma kugira ngo azabone n’ibisobanuro ayitangaho.

Bishop kandi yavuze ko akeneye guhabwa telefone ye yafatiriwe kuva yatabwa muri yombi, kandi akaba ari yo yamufasha kubona ibimenyetso byo kwiregura binamushinjura.

Umunyamategeko wa Bishop Harerimana yagize ati “Harimo ibimenyetso bimushinjura twifuzaga ko nawe bayimuha niba baramaze gukuramo ibyo bashakaga kugira ngo abashe kwiregura.”

Gusa uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ku kijyanye no kuba uregwa asaba kuba yasubizwa Telefone ye, bitashoboka, kuko yafatiriwe kubera ibyaha akekwaho kandi bikiri gukorwaho iperereza, ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwarayifashe kuko hari ibimenyetso biyirimo bigikusanywa.

Umushinjacyaha yagize ati “Icyo twamusaba ni uko yajya mu Bushinjacyaha bakayimwereka n’ibyo bimenyetso ashaka bakaba bamufasha kubireba.”

Nyuma yo kumva ibyiyumvo  ku mpande zombi, Umucamanza yasubitse urubanza, arwimurira tariki 29 Ukwakira 2024, anategeka ko telefone y’uregwa yazazanwa mu Rukiko.

  • Bishop Harerimana n'umugore bitaba ubushinjacyaha