Fatakumavuta yasanzwemo urumogi

1177

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta uherutse gutabwa muri yombi yasanzwemo ikigero cyo hejuru cy’urumogi.

Ibi Dr Murangira yabitangaje mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ kinyura kuri Televiziyo y’Igihugu (RTV) kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 aho yavuze ko mu bipimo byakozwe na Rwanda Forensic Institute byagaragaje ko Fatakumavuta yakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi aho kiri ku kigero cya 298 ng/ml mu gihe ikigero gisanzwe ari hagati ya 0-20 ng/ml.

Tariki 19 Ukwakira 2024 nibwo Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.