Volleyball: Police WVC na Ruhango WVC zatangiye shampiyona neza

54

Police WVC na Ruhango WVC zatangiye neza shampiyona zitsinda EAUR WVC na Wisdom School amaseti 3-0.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bari n’abategarugori yakomezaga hakinwa imikino ibiri.

Saa sita z’amanywa, Wisdom School yitabiriye shampiyona bwa mbere yakinnye na Ruhango WVC isanzwe imenyereye shampiyona.

Uyu mukino woroheye Ruhango WVC kuko yatsinze Wisdom School amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-19).

Wisdom School (Yambaye umukara) na Ruhango WVC

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje EAUR WVC iri gukina umwaka wayo wa kabiri wa shampiyona na Police WVC.

Uyu mukino ntiwigeze ugora Police WVC kuko yatsinze EAUR WVC amaseti 3-0 (25-22, 25-13, 25-16).

EAUR WVC (Yambaye umuhondo) na Police WVC

Shampiyona izagaruka ku wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, APR WVC ikina na Police WVC.