Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya

1056

Abahanzikazi babiri bavukana bakorera umurimo w’Imana mu itsinda rya Alicia&Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Wa mugabo’ nyuma y’igihe gito basohoye iyo bise ‘Rugaba’.

Ni indirimbo byitezwe ko izashimisha ndetse igakora ku mitima y’abakirisitu muri rusange.

Aba bahanzikazi bo mu Karere ka Rubavu bamaze gukora kuri Roho za benshi bigendanye n’imyandikire yabo, imiririmbire n’injyana biba mu ndirimbo zabo, ibi bituma benshi babishimira ku bw’amavuta basizwe.

Alicia na Germaine bafatanya umuziki wo kuramya n’amashuri asanzwe.

Alicia na Germaine bavuga ko intego bafite muri muzika ari ugukwirakwiza ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwiza bwayo.

Alicia aganira n’AMAKURUMASHYA yagize ati:”Iteka intego yacu ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Umucunguzi Yesu Kristu binyuze mu ndirimbo.

Ufitimana Innocent, se wa Alicia na Germaine, akaba ari nawe ubafasha bya hafi, yavuze ko indirimbo nshya bise ‘Wa mugabo’ izaba ari indirimbo nziza ihembura imitima ndetse yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati:”Twavuga ko indirimbo yarangiye kuko iri kunogerezwa ku buryo mu minsi mike amashusho arajya hanze.

Ubutumwa bwiganje muri iyi ndirimbo ni ugutangaza ko abari muri Yesu baba batimaje kandi bakomorwa ibikomere baterwa n’Isi mbi nk’uko byagarutsweho na Germaine wavuze ko bizera ko ababyeyi bashobora gusiga uwo babyaye ariko ko Imana itabikora kuko ariyo ihanagura amarira y’ababoroga.

Alicia na Germaine bakomeje gusaba abakunda Imana kubashyigikira mu ivugabutumwa binjiyemo no gusangiza abandi ibihangano byabo kugira ngo ubutumwa bw’Imana bugere kure ndetse bakaba bishimira ko muri uyu mwaka wa 2024 gusa, bamaze kugira abantu barenga ibihumbi 600 barebye ibihangano byabo ku rubuga rwa YouTube.

Alicia na Germaine