Volleyball: Shampiyona iranzika REG VC itana mu mitwe na Police VC

967

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, REG VC irakina na Police VC mu mukino ufungura shampiyona ya volleyball y’u Rwanda mu bagabo.

Uyu mukino urabera muri Petit Stade i Remera saa moya z’ijoro.

REG VC y’umutoza Patrice Ndaki Mboulet yariyubatse ugereranyije n’umwaka ushize dore ko yaguze abakinnyi bagera kuri batatu barimo: libero Mugisha Jean Sentere yakuye muri IPRC Musanze, Rukundo Bienvenue ukina hagati (Fixeur) yakuye muri Police VC na passeur Mathaus Wojtylla Mesquita wakiniraga Stiinta Exporari Baia Mare yo muri Romania.

Mathaus Wojtylla Mesquita ni umukinnyi mushya wa REG VC

Aba bakinnyi bose basinye imyaka itatu y’amasezerano uretse Rukundo wasinye imyaka ibiri.

Police VC y’umutoza Musoni Fred nayo ntiyatanzwe mu kwiyubaka, yongeyemo abakinnyi batatu barimo libero Manzi Sadulu wavuye muri APR VC, Jahara Koita ukina inyuma (Opposite hitter) wavuye muri OMK VC yo muri Algeria na Ishimwe Patrick ukina nk’umwataka (Receiving attacker) warurangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Manzi Sadulu wasinyiye Police VC nyuma yo gutandukana na APR VC

Mu mikino 5 y’amarushanwa iheruka guhuza aya makipe harimo iya shampiyona ibiri n’imikino itatu yo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino ya kamarampaka, REG VC yatsinzemo imikino 3 naho Police VC itsindamo imikino 2, imikino ibiri muri itanu byasabye ko hiyambazwa iseti ya kamarampaka ngo hamenyekane ikipe itsinda.

Shampiyona ya volleyball 2024-25

Shampiyona ya volleyball y’uyu mwaka mu bagabo izitabirwa n’amakipe 8 arimo: APR VC ifite igikombe giheruka, Kepler VC izaba ikina umwaka wayo wa kabiri, Police VC, REG VC, Gisagara VC, RP Ngoma College, EAUR VC na KVC.

Ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino, amakipe abiri yavuyemo ariyo IPRC Musanze yari yabaye iya nyuma na Kirehe VC yabaye isheshwe uyu mwaka kugira ngo ingengo y’imari yayigendagaho yunganire igikorwaremezo cy’imikino (Gymnasium) kiri kubakwa mu karere ka Kirehe gafatwa nk’igicumbi cya volleyball mu Rwanda.

Shampiyona izakinwa mu gihe cy’amezi umunani kuva mu Ukwakira 2024 ikazasozwa muri Gicurasi 2025.