Umwe mu bari bagize itsinda rya One Direction yitabye Imana

957

Umwongereza Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction yitabye Imana ahanutse mu igorofa rya gatatu i Buenos Aires muri Argentine.

Kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2024 nibwo hatangiye gucaracara amakuru y’urupfu rwa Liam Payne w’imyaka 31 wahoze mu itsinda rya One Direction ryakunzwe cyane mu bihe byatambutse.

N’ubwo amakuru yamenyekanye kuri uyu wa kane gusa ibi byabaye ku wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2024.

Polisi yo muri Argentine yavuze ko yahamagawe kuri CasSur hotel nyuma y’uko hari umuntu waruri guteza imvururu kuko yari yafashe ibiyobyabwenge ndetse n’ibisindisha.

Ubwo Polisi yahageraga kuri iyo hotel, umuyobozi wayo yavuze ko bumvise urusaku, Polisi yaje gusanga ari umuntu wahubutse avuye mu igorofa rya gatatu ry’icyumba yari yarayemo.

Uwo muntu yaje kubonwa yitabye Imana basanga ni Liam Payne.

One Direction ni itsinda ryashinzwe muri 2010 rigizwe na Liam Payne witabye Imana, Harry Styles, Zayn Malik, Niall Horan na Louis Tomlinson.

Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘What makes you beautiful’, ‘Story of my life’, ‘For you’, ‘Steal my girl’, ‘You and I’ n’izindi.

Iri tsinda ryaje gutandukana muri 2016 maze buriwese atangira kwikorera ku giti cye.

Payne yaherukaga gusohora indirimbo muri Werurwe uyu mwaka yise ‘Teardrop’.

Payne yitabye Imana asize umwana umwe w’umuhungu witwa Bear wavutse muri 2017 yabyaranye na Cheryl Cole.