Amavubi yongeye kubona insinzi nyuma y’iminsi 113

1135

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze ikipe y’igihugu ya Benin ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 kikazabera muri Maroc.

Iyi ni insinzi ya mbere Amavubi yaraboneye kuri Sitade Amahoro kuva yavugururwa ndetse no muri iyi mikino muri rusange, yaherukaga kubona insinzi tariki 24 Kamena 2024 ubwo yatsindaga Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umusifuzi Andofetra Rakotojaona wo muri Madagascar yahushye mu ifirimbi atangiza umukino hagati y’u Rwanda na Benin.

Amavubi yatangiye yataka izamu rya Benin ndetse abona uburyo bwo kubona igitego ku munota wa mbere gusa Mugisha Gilbert atera ishoti nabi umuzamu wa Benin Souke Marcel Dandjinou umupira ahita awufata neza.

Umutoza Torsten Frank Spittler w’Amavubi wari wakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanjemo akinjizamo Samuel Leopold Marie Gueulette na Imanishimwe Emmanuel agakuramo Muhire Kevin na Niyomugabo Claude ntiyahiriwe n’igice cya mbere kuko cyarangiye Benin iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Igitego cya Benin cyabonetse ku munota wa 41 gitsinzwe na Andreas William Edwin Hountondji ku mupira mwiza yarahawe na Imourane Hassane.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’umupira Ombolenga Fitina yatakaje ahagana mu kibuga hagati, abakinnyi ba Benin bafata umupira bihuta, mu gihe Mugisha Bonheur yagerageza kubaka umupira yisanga yaguye hasi byahaye uburyo Benin bwo kubona igitego.

Igice cya mbere cyarangiye kandi amakipe yombi afite ikarita y’umuhondo imwe, Niyigena ClĂ©ment w’Amavubi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 37 ku ikosa yarakoreye Francisco Dodo Abdel Dodji Dokou naho ikarita ya Benin yahawe Imourane Hassane ku munota wa 35 nyuma y’ikosa yarakoreye Bizimana Djihad.

Saa moya z’ijoro zirenzeho iminota itanu nibwo igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye, umutoza w’Amavubi yatangiranye impinduka aho yahise akuramo Kwizera Jojea agashyiramo Ruboneka Jean Bosco.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Benin yari imbere mu mukino yasubiye inyuma bituma Amavubi atangira gusatira izamu byanaje kuvamo igitego ku munota wa 70 cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Ntibyatinze, Amavubi yongeye gusatira izamu rya Benin bituma ibona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Djihad yatewe nza na kapiteni Bizimana Djihad n’ubundi ku munota wa 75 maze u Rwanda ruhita ruyobora umukino n’ibitego bibiri kuri kimwe.

Icyari gikurikiyeho ku Rwanda kwari ukwirinda kwinjizwa ikindi gitego ari nabyo yakoze maze umukino urangira ari ibitego 2 by’u Rwanda ku gitego kimwe cya Benin.

Nyuma y’uyu mukino, Nigeria yakomeje kuyobora itsinda D n’amanota 7 ndetse n’umukino itarakina, ikurikirwa na Benin ifite amanota 6, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 5 naho Libya ni iya nyuma n’inota rimwe n’umukino itarakina.

Djihad Bizimana nyuma yo gutsinda penaliti yahesheje Amavubi insinzi
Nshuti Innocent (19) na Mugisha Gilbert
Abafana bari benshi baje gushyigikira Amavubi
Amavubi nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Nshuti Innocent nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cyo kwishyura