spot_img

Rema yatangaje ko ari mu rukundo na Tems umuruta bikabije

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi uzwi nka Rema yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi wamamaye nka Tems umurusha imyaka itanu.

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’uko kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022 Rema yagaragaje Tems nk’umukobwa udasanzwe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Ati “Tems ni mwiza bidasanzwe”.
Iby’uko yaba ari mu rukundo na Tems yabaye nk’ubishimangira ubwo yafataga ifoto yari afite kuri Twitter akayisimbuza iya Tems.
Bamwe mu bakoresha uru rubuga baboneyeho kuvuga ibyo byaba ari amarenga y’urukundo hagati y’abo bombi cyane ko Rema yari yanavuze ko ari mu rukundo nubwo atigeze atangaza umukobwa barimo gukundana.

Bwa mbere Rema yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man” yanakunzwe na Perezida Barack Obama.
Kuva icyo gihe yakomeje kwigarurira imitima y’abatuye isi kuko yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa na benshi nka “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Peace of Mind”, “Bounce” ndetse n’izindi nyinshi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img