Basketball: REG W BBC yashiririje APR W BBC iyitwara igikombe 

1101

REG W BBC yatsinze APR W BBC mu mukino wa kane wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024 mu bari n’abategarugori biyiha kwegukana igikombe cya Shampiyona itsinze imikino 4-0 ibizwi nka sweep muri basketball.

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera haberaga umukino wa kane wa nyuma muri BetPawa Playoffs wahuje APR W BBC na REG W BBC.

REG W BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita itwara igikombe kuko yari kuba itsinze imikino ine mu mikino irindwi iba iteganyijwe mu gihe APR W BBC yo yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo hazakinwe umukino wa gatanu.

Saa moya z’umugoroba umukino warutangiye, amakipe ku mpande zombi yatangiye ahangana cyane ndetse yakajije ubwugarizi mu buryo bukomeye.

Agace ka mbere karangiye APR W BBV iyoboye umukino n’amanota 18 ku manota 15 ya REG W BBC.

Iminota ine ya mbere y’agace ka kabiri yarihagije ngo REG W BBC ibe ikuyemo amanota 3 yari yarangije irushwa mu gace ka mbere ndetse ihita ijya imbere ho amanota 2, yari amanota 24-22.

APR W BBC y’umutoza Mushumba Charles ntiyigeze icika intege, yongeye kuva inyuma ibasha kurangiza aka gace ikiyoboye umukino n’amanota 33 kuri 30 ya REG W BBC, muri aka gace amakipe yombi yatsinze amanota 15.

Saa moya n’iminota mirongo 55 nibwo agace ka gatatu katangiye nyuma y’uko amakipe yombi yaravuye kuruhuka.

Aka gace katangiye amakipe yombi yugarirana gusa bigeze mu minota itanu ya nyuma habaho gufungura umukino ku mpande zombi, APR W BBC yatsinze amanota 13 muri aka gace naho REG W BBC itsindamo amanota 16 byatumye karangira REG W BBC iyoboye umukino n’amanota 49-46.

Agace ka kane k’umukino kari ishiraniro kuko APR W BBC yasabwaga gutsinda ngo ibashe gukomeza guhanganira igikombe naho REG W BBC yabonaga igikombe imbere yayo nayo ntiyashakaga gukora ikosa.

Ubwo haburaga iminota 3 n’amasegonda 20 ngo umukino urangire, APR W BBC yari imbere mu mukino n’amanota 59-58, amanota atatu ya Micomyiza Rosine yatsinze inshuro ebyiri yikurikiranya niyo yakuyemo iki kinyiranyo maze REG W BBC ihita ijya imbere n’amanota 64 kuri 59 ya APR W BBC.

Kugeza aha, REG W BBC yari yamaze gukoza imitwe y’intoki ku gikombe hamwe n’umutoza wayo Julian Martinez Alman utigeze yicara na rimwe muri uyu mukino ndetse ahubwo ntiyigeze yicara na rimwe muri iyi mikino yose ya kamarampaka.

Muri aka gace ka nyuma, APR W BBC yatsinzemo amanota 17 naho REG W BBC itsindamo amanota 22, muri rusange REG W BBC yatsinze uyu mukino n’amanota 71-63.

Philoxy Destiney Promise wa REG W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinzemo amanota 14 naho Uking Kristina Morgan yongera gukora double-double muri uyu mukino aho yatsinze amanota 12, agakora rebounds 16.

REG W BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka cyari gifitwe na APR W BBC gusa aya makipe yombi akaba agomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu izabera muri Tanzania, Zone 5 kuva tariki 27 Ukwakira 2024.

Iki ni igikombe cya Shampiyona cya gatatu REG W BBC itwaye kuva yashingwa muri 2021 nyuma y’icyo yatwaye muri uwo mwaka n’ubundi n’icyo yaherukaga muri 2022.

Tetero Odile ukinira REG W BBC abashize gutwara igikombe cya Shampiyona inshuro enye harimo eshatu zikurikirana. Yatwaranye na IPRC Huye igikombe muri 2018, yongera kugitwarana na REG W BBC muri 2022, agitwarana na APR W BBC muri 2023 none yongeye kugitwarana na REG W BBC uyu mwaka.

Ibindi bihembo byatanzwe

Abahawe ibihembo ku giti cyabo
  • Dusabe Jeanne ukinira The Hoops Rwanda yahembwe nka myugariro mwiza w’umwaka muri shampiyona (Best defender). Dusabe yahomye abandi bakinnyi inshuro 38 (Blocks), akora amanota 343, yiba umupira (steals) inshuro 58 kandi akora rebounds 327.

    Dusabe Jeanne yahembwe nka myugariro mwiza muri shampiyona
  • Nibishaka Brigitte ukinira GS Marie Reine Rwaza yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona (Best scorer), yatsinze amanota 501 ndetse yongera guhembwa nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona (MVP of regular season) nyuma yo gukora rebounds 359, agatera ibihomo 17 ndetse agatsinda amanota 501 harimo inshuro 32 yatsinze amanota atatu.

    Nibishaka Brigitte yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona ndetse ahembwa nka MVP wa shampiyona
  • Micomyiza Rosine bakunze kwita Cisse ukinira REG W BBC yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda amanota 3 (Best three points shooter, yatsinze amanota atatu inshuro 69.

    Micomyiza Rosine yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda amanota 3.
  • Uwimpuhwe Violette ukinira IPR Huye yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukizamuka nyuma yo gutsinda amanota 303 muri shampiyona.

    Uwimpuhwe Violette yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukizamuka
  • Kristina Morgan King ukinira REG W BBC yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka (MVP of the Playoffs) nyuma yo gutsinda amanota 100, agakora rebounds 103, agatanga imipira 19 yavuyemo amanota.

    Kristina Morgan King yahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nk’umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka.
  • Byukusenge Xavier utoza GS Marie Reine Rwaza niwe wahembwe nk’umutoza mwiza w’umwaka nyuma yo kugeza ikipe ye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona bikayiha itike yo gukina imikino ya kamarampaka bwa mbere mu mateka yayo ndetse ikabasha kurangiriza ku mwanya wa kane muri BetPawa Playoffs 2024. Ikiyongera kuri ibi, iyi kipe yaturutsemo abakinnyi batanu mu bagiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’abatarengeje imyaka 18 iherutse gukina Igikombe cy’Afurika.

    Umutoza wa GS Marie Reine Rwaza, Byukusenge Xavier yahembwe nk’umutoza mwiza w’umwaka

Amafoto yaranze umukino

Micomyiza Rosine yaciye inshundura nyuma y’umukino
Reynolds na Micomyiza bakoropaga nk’ikimenyetso cya sweep bari bamaze gutsinda APR W BBC
Ibyishimo byari byose kuri REG W BBC nyuma yo kwegukana igikombe
Ibyishimo by’umutoza wa REG W BBC utarigeze yicara na rimwe muri iyi mikino ya kamarampaka