Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’, yamaze gushyikirizwa inzu nshya yubakiwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

1149

Uyu Musengamana Beata ni umubyeyi wamenyekanye mu gihe cyo kwiyamamaza kwa abakandida bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu, akaba yarabigizemo uruhare rukomeye mu kwamamaza Perezida Paul Kagame dore ko ari nawe watsinze amatora.

Musengamana Beata ni umubyeyi wabana batatu (3) akaba atuye mu murenge wa Nyamiyaga ho mukarere ka Kamonyi afite imyaka 38 avuga ko ubuzima bwe bwamaze guhinduka nyuma yo kwandika iriya ndirimbo ndetse kugeza aho yayishyiriye hanze.

Iyi ndirimbo irimo amagambo aho agira avuga kuri Perezida Paul Kagame ati “Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda. Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye”.

Akaba yahawe inzu nziza cyane nk’ishimwe yahawe n’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi hakaba hari na gahunda yuko agiye no guhabwa n’inka.

Mumagambo ye n’ibyishimo yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari natuye.’’

Yavuze ko ibikoresho by’ingenzi byose byamaze kugeramo ariko hari ibyo agitegereje.

Yakomeje ati “Ubu ni bwo yuzuye ndetse ibikoresho bimwe na bimwe ntibirajyamo, bari bunzanire amazi uyu munsi.”

“Ikiraro nacyo inka bari kuyishaka ngo bayishyiremo ariko inzu nyirimo kandi ibikoresho byose byo mu nzu babishyizemo birimo ibitanda na matela.’’

mumagambo arimo amarangamutima menshi bitewe nibyo yakorewe yashimangiye ko guhabwa inzu ari ibintu yakiriye neza cyane kuko bimwereka ko ya ‘miyoborere myiza yaririmbye’ ikomeje kwimakazwa

yagize ati “Iyo umbajije ibyo mfite ku mutima kuri Perezida Kagame birandenga. Ndamukunda by’umwihariko ariko cyane cyane ngakunda Umuryango FPR. Byose bituruka kuri we kuko ari we Chairmana wawo. Icyo mfite ku mutima, nta kindi mvuga mutura Imana gusa.’’

Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi. Musengamana yasoje avuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.