CHAN2024 – Tombora isize u Rwanda rwisanganye na Djibouti.

1362
Uko itsinda u Rwanda ruherereye mo ryubatse

Tariki 09 Ukwakira 2024 kuri uyu wa gatatu habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yabereye mu gihugu cya Misiri ikaba isize u Rwanda rutomboye Djibouti.

Iyi mikino yose ya CHAN yitabirwa  hakurikijwe uturere amakipe aherereyemo ku mugabane wa Afurika mu gushaka itike bivuze ko nta kipe yo mu Majyaruguru yahura n’iyo mu Majyepfo. Mu bihugu byitabiriye aya majonjora harimo 11 byo muri CECAFA ahaherereye u Rwanda ni byo byitabiriye uru rugendo.

Uko ikipe y’u Rwanda izakina na Djibouti aho ikipe y’uRwanda Amavibi ari yo izabanza kwakira Amavubi mu mukino ubanza w’iri jonjora rya mbere uteganyijwe hagati y’itariki 25-27 Ukwakira 2024 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa hagati y’itariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Kandi bigaragazwa ko amakipe azakomeza mu ijonjora rya kabiri azakina imikino ibanza hagati ya tariki 20-22 Ukuboza 2024 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 27-29 Ukuboza 2024. Mu gihe u Rwanda rwakomeza muri iki cyiciro ruzakina n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya.

Uko amakipe azahura hakurikijwe uturere ibihugu biherereye mo:

Ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira CHAN.