RDB yasubitse umuhango wo Kwita Izina 2024

789

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB, cyatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi waruteganyijwe kuba tariki 18 Ukwakira 2024 wasubitswe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2024 nibwo RDB yasohoye itangazo rimenyesha isubikwa ry’umuhango wo Kwita Izina 2024.

Muri iri tangazo, RDB ntiyigeze isobanura impamvu yo gusubika uyu munsi ndetse ntiyatangaje itariki uyu munsi wimuriweho gusa yavuze ko izayitangaza.

Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka ubera mu karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ahaba ingangi.

Muri uyu muhango abana b’ingagi baba baravutse bahabwa amazina.

Mu gihe uyu munsi uzabera muri uyu mwaka wa 2024 izaba ari inshuro ya 20, abana b’ingagi 22 akaba aribo bateganyijwe kwitwa izina. 

Itangazo rya RDB ryo gusubika umunsi wo Kwita Izina 2024